Categories: World

DR Congo: M23 irashinja leta gukoresha abandi bacanshuro mu mirwano irimo kuvugwa

This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you’ll be able to go to the hyperlink bellow:
https://www.bbc.com/gahuza/articles/cgkr6005ed1o
and if you wish to take away this text from our website please contact us


Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y’isanamu, Leta ya Kinshasa yakoresheje abacanshuro b’i Burayi mu mirwano yo mu mpera z’umwaka ushize n’intangiriro z’uyu wa 2025 baje guhabwa inzira banyura mu Rwanda basubira iwabo nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma

Umutwe wa AFC/M23 urashinja uruhande rw’ingabo za leta gukoresha “abacanshuro b’abanyamahanga” mu bitero byabaye ku cyumweru, uvuga ko bateye uduce dutuwe n’abaturage twa Kadasomwa n’inkengero zaho muri teritwari ya Kalehe y’intara ya Kivu y’Epfo.

Uruhande rw’igisirikare cya leta ya DR Congo ntacyo ruravuga kuri ibi birego bya M23. BBC yabajije umuvugizi w’igisirikare kuri ibi birego byo gukoresha abacanshuro, ntacyo arasubiza kugeza ubu.

Imirwano hagati y’impande zombi yavuzwe ku wa gatandatu no ku cyumweru mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Epfo, aho amakuru atandukanye yemeza ko yatumye benshi kuva mu byabo bagahunga.

Mu itangazo, Lawrence Kanyuka uvugira umutwe wa AFC/M23 yavuze ko ibitero byo ku cyumweru i Kadasomwa “byateye kubura ubuzima bw’abantu batari bacye” no “guhunga kw’abantu benshi” bahunze ibisasu byaraswaga na za ‘drones’.

Mu gihe gishize, uruhande rwa leta rwakoresheje abacanshuro b’i Burayi, baje guhabwa inzira banyura mu Rwanda basubira iwabo nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma.

Kanyuka, ushinja abo bacanshuro bashya ubwicanyi, avuga ko kuri iyi nshuro batazataha “mu mahoro”.

Igisirikare cy’u Rwanda nacyo gishinjwa gufasha umutwe wa M23 ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Imirwano ikomeye kandi yavuzwe ku wa gatandatu muri teritwari ya Mwenga ya Kivu y’Efpo, naho yateye abantu benshi guhunga, nk’uko bivugwa na Radio RFI.

Imirwano yo ku wa gatandatu kandi bivugwa ko yatumye umutwe wa M23 ufata agace ok’imisozi miremire ka Lubumba kari ku ntera ya kilometero zigera kuri 80 uvuye mu mujyi wa Uvira.

Pierre Mheshera umwe mu bategetsi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Uvira yabwiye BBC ko imirwano yo ku wa gatandatu yatumye abantu benshi “bava mu duce twa Lubumba na Kadjoka berekeza hano i Uvira”.

Mheshera yemeza ko amakuru bafite ari uko M23 yafashe ako gace ka Lubumba. Amakuru yemezwa nanone na bimwe mu binyamakuru muri DR Congo.

Kugeza ubu uruhande rwa M23 cyangwa urwa leta bo ntibaremeza aya makuru.

Impande zombi mu kwezi gushize zasinye ku mahame yo kurangiza intambara mu biganiro byo kuganisha ku mahoro i Doha muri Qatar.

Ibi biganiro byagombaga kugera ku masezerano y’amahoro tariki 18 z’uku kwezi, ariko iyo ntego ntiyagezweho, nubwo ubu impande zombi zasubiye i Doha.

Hagati aho impande zombi zikomeza gushinjanya gutangiza imirwano ya hato na hato ikomeza kuvugwa mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.


This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you’ll be able to go to the hyperlink bellow:
https://www.bbc.com/gahuza/articles/cgkr6005ed1o
and if you wish to take away this text from our website please contact us

fooshya

Share
Published by
fooshya

Recent Posts

Methods to Fall Asleep Quicker and Keep Asleep, According to Experts

This web page was created programmatically, to learn the article in its authentic location you…

3 days ago

Oh. What. Fun. film overview & movie abstract (2025)

This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you…

3 days ago

The Subsequent Gaming Development Is… Uh, Controllers for Your Toes?

This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you…

3 days ago

Russia blocks entry to US youngsters’s gaming platform Roblox

This web page was created programmatically, to learn the article in its authentic location you…

3 days ago

AL ZORAH OFFERS PREMIUM GOLF AND LIFESTYLE PRIVILEGES WITH EXCLUSIVE 100 CLUB MEMBERSHIP

This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you…

3 days ago

Treasury Targets Cash Laundering Community Supporting Venezuelan Terrorist Organization Tren de Aragua

This web page was created programmatically, to learn the article in its authentic location you'll…

3 days ago