DR Congo: M23 irashinja leta gukoresha abandi bacanshuro mu mirwano irimo kuvugwa

This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you’ll be able to go to the hyperlink bellow:
https://www.bbc.com/gahuza/articles/cgkr6005ed1o
and if you wish to take away this text from our website please contact us


Abagabo b'abazungu bambaye imyenda y'umukara n'icyatsi kibisi harimo umwe wamanitse amaboko

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y’isanamu, Leta ya Kinshasa yakoresheje abacanshuro b’i Burayi mu mirwano yo mu mpera z’umwaka ushize n’intangiriro z’uyu wa 2025 baje guhabwa inzira banyura mu Rwanda basubira iwabo nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma

Umutwe wa AFC/M23 urashinja uruhande rw’ingabo za leta gukoresha “abacanshuro b’abanyamahanga” mu bitero byabaye ku cyumweru, uvuga ko bateye uduce dutuwe n’abaturage twa Kadasomwa n’inkengero zaho muri teritwari ya Kalehe y’intara ya Kivu y’Epfo.

Uruhande rw’igisirikare cya leta ya DR Congo ntacyo ruravuga kuri ibi birego bya M23. BBC yabajije umuvugizi w’igisirikare kuri ibi birego byo gukoresha abacanshuro, ntacyo arasubiza kugeza ubu.

Imirwano hagati y’impande zombi yavuzwe ku wa gatandatu no ku cyumweru mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Epfo, aho amakuru atandukanye yemeza ko yatumye benshi kuva mu byabo bagahunga.

Mu itangazo, Lawrence Kanyuka uvugira umutwe wa AFC/M23 yavuze ko ibitero byo ku cyumweru i Kadasomwa “byateye kubura ubuzima bw’abantu batari bacye” no “guhunga kw’abantu benshi” bahunze ibisasu byaraswaga na za ‘drones’.


This web page was created programmatically, to learn the article in its unique location you’ll be able to go to the hyperlink bellow:
https://www.bbc.com/gahuza/articles/cgkr6005ed1o
and if you wish to take away this text from our website please contact us

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *